1
Mur’ iyo nzir’ iruhije, Mbese, muragana he? Turagana mu gihugu Iman’ itunganije Mu bikombe n’ imisozi Ni ho duca tujy’ i bwami, |:Ni ho duca tujy’ i bwami: Nshuti, muze, tujyane!:|x2
2
Mur’ icyo gihugu gishya, Ariko mwizey’ iki? Izaduh’ imyenda yera N’ amakamb’ adashira Na ya mazi y’ ubugingo, Tubane n’ Iman’ iteka, |:Tubane n’ Iman’ iteka: Nshuti, muze, tujyane!:|x2
3
Mugend’ uko muri kose, Nta n’ ibyago mutinya? Uwitek’ azaturinda, Umwuk’ udukomeze Uwitek’ adutabare, Yesu, na W’ atujy’ imbere, |:Yesu na W’ atujy’ imbere: Nshuti, muze, tujyane!:|x2
4
Natwe twaza, mwaturinda, Ngo tujyan’ aho mujya? Nuko, tubikunze cyane, Twishimye bihebuje Nimuze, tutabasiga: Yes’ aradutegereza; |:Yes’ aradutegereza Nshuti, muze, tujyane!:|x2
