1
Mwa nshuti za Yesu mwe, Nimuze, twamamaze Hos’ umunezero wacu, Nukw indirimbo z’ ishimwe Zizamuke ziger’ i bwami mw ijuru.
Gusubiramo
Turajy’ i Siyoni, Ku murwa mwiza w’ Imana, Tunyur’ inzir’ ijya mw ijuru: Ku murwa w’ Imana yacu.
2
Utaz’ Imana yacu Yaziririmb’ ate se? N’ abana b’ Umwami basa Bashobora gusingiza Uwabacunguye, nkuko bikwiriye.
3
Umurwa w’ i Siyoni Wuzuy’ ibyiza byinshi, Kandi mu nzir’ iganayo Tutaragera mw ijuru, Twahaw’ ingwate yabyo ngo tunezerwe.
4
Muhumure noneho! Nimuze, twishimane Tugende turirimbana, Duca mu bwatsi bwa Yesu; Tugiye mw is’ irut’ iyi, ni mw ijuru.
