1
Mwen’ Imana yizerwa, Waterwa n’ ubwoba? Mbega, ntiwatorewe Umwam’ ugukunda? Ng’ umeny’ Uwagutoye, Uce mu nzira ye, Unyuz’ ikirenge mu cye Kukw ari we Shobuja.
2
N’ ubabara, wibwire Kw akubabarira; Ni hagir’ ugutuka, Umubabarire; Wizigir’ ugukunda: Shikama kigabo, Ng’ uzatsind’ abanzi bawe, Uberek’ urukundo.
3
N’ ubon’ ibiruhanya, Ukumva k’ utsinzwe, We kugir’ agahinda, Meny’ ibigufasha; Ngibi: senga, wizere; Komeza gusenga; Maz’ ureb’ Umusaraba W’ Umwana w’ Uwiteka.
