1
We kwumvir’ Umubi ujy’ agushuka Umwumviye wese ab’ acumuye: Wamutsinda none kubw’ Umukiza, Byagufash’ ubundi kujy’ umunesha.
Gusubiramo
Saba Yes’ agufashe, Agukize mu moshya; Azahor’ akurinda, Akuneshereze.
2
Wirind’ ubucuti bw’ abantu babi; Bakunda kukoshya gukor’ ibibi Ntukavug’ ijambo ritey’ isoni, Wubahe n’ izina ry’ Imana yera.
3
Ujy’ ugira neza, ufash’ abandi; Wirinde kubeshya, ahubw’ ujy’ uba Inyangamugayo, kukw iby’ ari byo Bikundwa na Yesu ujy’ agufasha.
4
Unesha Satani byamwandikiwe Kw azahabw’ ikamba n’ Umwami Yesu Tugir’ intege nke, nyamara Yesu Ni we Mutabazi, udushoboza.
