1
Numva Yes’ ampamagara; Numva Yes’ ampamagara; Numva Yes’ ampamagara, Ati: Mwana, ngwino, nyoboka!
Gusubiramo
|:Nzamukurikira hose,:|x3 Jye na Yesu, tuzagendana.
2
Tuzajyana mu miruho; Tuzajyana mu makuba; Tuzajyana no mu byago; Tuzajyana: sinzamuvaho.
3
Tuzajyana mu rugendo No mu mirimo yo mw isi No mu ndwara no mu rupfu: Jye nzajyana na We mu nzira.
4
Azamp’ amahoro menshi; Azamp’ imigisha myinsbi; Azamp’ urukundo rwinshi! Nkurikir’ Umwungeri Yesu!
