1
Nabony’umukunzi mwiza Yarankunze ntamuzi Yamfatishij’ umugozi, Arirwo rukundo rwe Izo ngoyi ze zanteye Kub’imbata ye rwose Jye nd’ Uwe, na We n’ uwanjye Kugez’ iteka ryose.
2
Nabony’umukunzi mwiza Kera yaramfiriye Yaranguz’amp’ ubugingo, Na We yaranyihaye Non’ibintu mfite byose Ntabwo Nkibigundira Ibyo ntunze nanjy’ubwanjye N’iby’uwo Mucunguzi!
3
Nabony’umukunzi mwiza Byos’arabishobora Ajy’andind’akaga Kose Munzir’ ijya mw’ijuru Kumuhang’amas’iteka Bizankiz’intege nke Nshir’ubwoba, nshir’ubute, Nyuma, nzatabaruka!
4
Nabony’umukunzi mwiza Ni we nyir’imbabazi Ni We mujyanama Wanjye Niw’undenger’iteka Nta Kubaho nta n’urupfu, Nta n’abadayimoni, Nta bya none , nta bizaza Byazantanya na Yesu!
