1
Ubugingo bwanjye bwahinduts’ ukundi, Yes’ ubwo yangeragamo; Umucyo winjiye mu mutima wanjye Yes’ ubwo yangeragamo.
Gusubiramo
|:Kuv’ ubwo yanyinjiyemo:|x2 Yaranyuze; ndishima. ndamuhimbaza, Kuv’ ubwo yanyinjiyemo.
2
Naretse kuzerera no kuzimira, Kuv’ ubwo yanyinjiyemo; Kand’ ibyaha byanjye byakuweho; rwose, Kuv’ ubwo yanyinjiyemo.
3
Nonebo, mfit’ ibyiringiro, nizeye Yes’ uwo wanyinjiyemo; Nshyizw’ imbere mu nzira, sinshidikanya Yes’ uwo wanyinjiyemo.
4
Sinzatinya kunyura mu rupfu hamwe Na Yesu wanyinjiyemo; Kuko mbon’ umurwa wer’ urimbishijwe Wa Yesu wanyinjiyemo.
5
Nzi ko nzajya kubana kur’ uwo murwa Na Yesu wanyinjiyemo; Ni cyo kizatuma njya ndirimba nshima Yes’ uwo wanyinjiyemo.
