1
Amaraso y’ Umukiza Yakuviriye Yayaviriy’ abagome N’ abanyabyaha.
Gusubiramo
Amaraso y’ Umukiza Yakuviriye, Rek’ akoze, rek’ akweze, Agukiz’ ubu.
2
Amaraso y’ Umukiza Ni y’ atunganya Rek’ atembe nk’ umugezi, Akugeremo.
3
Nubw’ ufit’ ibyaha byinshi, Kandi wanduye, Amaraso y’ Umukiza Arakweza de.
4
Amaraso ni yo masa Yanyishyuriye Irya myenda yanjye yose, Ndababarirwa.
5
Ubu nshiz’ amanga cyane Kwinjir’ Ahera, Kuko yaduhay’ inzira Mu maraso ye.
6
Amaraso yo kunesha Ni yo ndwanisha, Nsind’ ibyaha na Satani, Nshobojwe na yo.
7
Amaraso y’ Umuhuza Wacu n’ Imana, Ni y’ ambonez’ umutima; Ndayasingiza.
