1
Umutwaro wanjye, Krisito, Warawikoreye Bakubambye ku Musaraba, Ni jyewe wazize; Unkuraho wa mutwaro: Sinkiwikoreye!
2
Igikombe cyanjye cyarimo Kuvumwa n’ urupfu; Nuk’ ucyiranguza kubwanjye; Ibyo bisharira, Uherak’ ubisimbuza Ibyiza by’ ijuru.
3
Uwiteka wang’ ibyaha pe Yabanguy’ inkoni Ariko si jye yakubise, Ahubwo ni Wowe! Iyo mibyimba, Krisito, Ni yo yankijije!
4
Haguy’ iy’ inkundura, Yesu, Jye nkugamamw’ ubwo; Iguhitiraho ku Giti, Jye ntiyanyagira Yarakunshocaguriye; None, hareyutse.
5
So yakuy’ inkota ye yera, Aragusogota; Umutima waw’ uhinduka Urwubati rwayo Non’ iyo nkot’ iragimbye: Nta cy’ ikintwar’ ubu!
6
Jye napfanye nawe, Krisito, Ubwo wamfiraga; Urazuka, nzukana nawe, Uraz’ unturamo Non’ untungany’ unyeze de, Uzangez’ i Wawe.
