Indirimbo ya 65:
MUSANG’ UMWAM’ UGIR’ UBUNTU

1

Musang’ Umwam’ ugir’ ubuntu, Abatakimwizigira Ntiyanga kwakir’ abatindi; Ahabur’ abazimiye Kandi yemeye kubapfira: Yabaviriy’ amaraso Nta kind’ abasha gukirisha Abanze kumvir’ Imana.

2

Musang’ Umwam’ ujy’ ahembura Nimuze, mwes’ abaguye, Batacyizigir’ agakiza: Abategey’ amaboko! Yakirishij’ ubuntu bwinshi Wa munyabyahakaz’ arira; Na Wa mwambuzi babambanywe Ntiyamwisungiy’ ubusa.

3

Musang’ ubasha kuruhura; Az’ ibibarushya byose Kubw’ urukundo rusaga, Ahez’ ibibashavuza Cya gihe, muri Getsemani, Yariz’ amarira menshi: Kubw’ ubuntu bwe buhoraho, Azahanagur’ ayanyu.

Nashville African Church

Questions & answers

Which hymn book contains “Musang’ Umwam’ ugir’ ubuntu” at Nashville African Church?

It is song 65 in Indirimbo zo mu GUSHIMISHA - Kinyarwanda. The lyrics on this page are in Kinyarwanda.

Can I search for a different song from “Musang’ Umwam’ ugir’ ubuntu” on Nashville African Church’s website?

Yes. Use the song search on this reader page. Type a number or title, then choose a matching song from the results.

How do I return from “Musang’ Umwam’ ugir’ ubuntu” to the Nashville African Church song list?

Choose “Back to songs list” in the song navigation to see all the hymns in Indirimbo zo mu GUSHIMISHA - Kinyarwanda.

Can I read “Musang’ Umwam’ ugir’ ubuntu” on my phone through Nashville African Church’s hymn library?

Yes. The lyrics for “Musang’ Umwam’ ugir’ ubuntu” are presented in a responsive reading layout. Use Previous song and Next song where available.