1
Shobuj’ aguhamagara Munyabyah’ umwitabe, Wumvir’ ijwi rye ryinginga: N’ Umucunguzi wawe.
Gusubiramo
Mwitabe! Mwitabe! Sanga Yesu nonaha!
2
N’ iki gitum’ umutera Kukurindira cyane? Kera kose waramwanze: None ngwino: ntutinde!
3
Banguk’ aguh’ uyu munsi Ubwera n’ imbabazi N’ amaharo y’ adashira N’ ubugingo n’ ubwami.
4
Agutegey’ amaboko, Agukund’ akwifuza Banguk’ uve mu bugoryi: Ngwino, wikebaguza.
5
Aracyaguhamagara: Wihut’ atarahita Wumvir’ ijwi rye ryinginga, Udasanga yagiye!
