1
Yes’ araduhamagara Kurek’ ibyaha byose: Ahor’ atubwir’ iteka Ngo tumukurikire.
2
Tumere nka ba barobyi, Bumvis’ amagambo ye: Bemeye gusig’ ibyabo, Ngo bamukurikire.
3
Atubuza kwifuz’ ibyo Mw’ isi n’ icyubahiro; Azaduh’ ibiduhaza, Ni tumukurikira.
4
Nubwo twaba tunezerwa, Cyangwa turi mu byago, Yes’ araduhamagara, Ngo tumukurikire.
5
Yes’ araduhamagara; Nuko, tub’ intore ze, Tumukunde, tumusenge, Tuzageze ku gupfa.
