1
Kera nar’ umwangizi Mu mutima rwihishwa Maze, mpura n’ uw’ Imana, Anyigish’ ibya Yesu,
2
Uk’ umuntu yakizwa Urubanza rw’ ibyaha, Akabyarw’ ubwa kabiri Kubw’ urupfu rwa Yesu.
3
Ibyo maze kubyumva, Ntsindwa n’ urubanz’ ubwo, Meny’ ibyaha nagakoze Kuv’ aho navukiye.
4
Nsaba Yes’ imbabazi, Natur’ ibyaha byanjye, Nizer’ urukund’ ankunda; Hanyum’ arandokora.
5
Kuv’ ubwo, njya nzinukwa Iby’ isi nakundaga, Menya yuko bizashira Yes’ ubw’ azagaruka.
6
None, mfit’ amahoro N’ ubugingo bw’ iteka Yes’ ampay’ Umwuka Wera; Anesherez’ iby’ isi.
7
Ikimbabaza cyane, Kikanter’ agahinda, N’ ukureb’ abari mw isi Banze kwitaba Yesu.
8
Abakijijwe twese Tubabarir’ ab’ isi, Tubabwire n’ Ubutumwa: Ni wo murimo wacu.
