1
Kera narabatijwe Kandi ndakomezwa, Ntari nabon’ amaraso Y’ Umwana w’ Imana.
Gusubiramo
Ko wampfiriye, Ndakwitur’ iki? Ndaguh’ uyu mutima N’ ubugingo bwanjye!
2
Mwa bafit’ ibyaha mwe, Nimuze, mukizwe: Yesu ni We bukiriro Bw’ abantu banduye.
3
Mwumv’ aho dukirizwa: Ni ku Musaraba Utahagez’ ashobewe Ntabw’ ababarirwa.
4
Mwami Yes’ unyemere, Njy’ ah’ ur’ uko nd’ uku, Unyuhagiz’ amaraso, Ayo wamviriye.
5
Yesu, warampfiriye, Uwakugomeye; Nkuruwe n’ uko wankunze; Ngusanze non’ ubu.
6
Noneho, ndakwinginze, Nshyira mu maraso, Ay’ igiciro wavuye: Bizambuza kugwa.
7
Kand’ iyo ngiye kugwa, Arankuyakuya; Maz’ akanyigiza hafi Kukw ankunda cyane.
8
N’ ubu ndacyabanguka Kuyob’ inzira ye; Nakwihana, nkamwisunga, Angaruramw ubwo.
9
Uwiteka Rurema Na Yesu yabyaye N’ Umwuka Wera bahwanye, Nsingiz’ ubutatu.
