1
Mwami wanjye, nshaka kuba Uwakijijwe nawe; Nake kubwawe wenyine Kuk’ ur’ umucyo wanjye; Mu kwitonda kwanjye numve Urukundo rw’ ukuri, No mu mwijima w’ ijoro, Nkwibuke, Mwami Yesu.
2
Mwami wanjye nshaka kuba Urumuri kubwawe, Ngo njye murikir’ ab’ isi Baheze mu mwijima Nakire mu nzira zabo, Bakuri kure cyane Mbageze ku Mwami Yesu, Ngo na bo bamwizere.
3
Mwami wanjye nshaka kuba Uvug’ ijambo ryawe, Namamaze, Databuja, Yuko watubambiwe: Abari mu rupfu rubi, Mbabwir’ ikibakiza, Mpumuriz’ abababaye; Nyobore bos’ i Bgami.
