1
Murinzi we menyesh’ igihe! Iwacu se n’i muhero? At’ijoro ryijimye cyane: Buracya hanyuma Ntukarire, ukomeze; Nturorere kwiringira, Kugez’ igih’ uzagerayo Ku muns’ uhoraho.
2
Murwanyi we, tyo mbwira nawe! Ansubiza yitonz’ ati: Dore urugamba ruzashira: Guma mu ntambara! Ntubabare wihangane; Wirek’ imirimo yawe Tuzabon’ igihembo cyiza, Ni dutabaruka.
3
Ndacyabaz’ ibyaremwe byose. Binsubiza bitya biti: Iyi si yacu iza gushira, Haz’ ind’ ihoraho Umeny’ ibyo bimenyetso Bigaragaza kuza kwe; Kand’ ibyaremwe uko bingana Byitez’ impanda ye.
4
Twishime mu mitima yacu Kukw’ imuhira ari hafi Duhumure, tuzaruhuka Tutakibabara. Ntukarire, tuzabana; Ibyago bizashiraho Ntituzaburay’ amahoro Kwa Yesu mw’ijuru!
