1
Bene Data bizeye Yesu, Umucunguzi wacu mwiza, Mwitange mutagabanije, Nubwo benshi babinaniwe.
Gusubiramo
|:Aheza mw ijuru Tuzahurirayo, bagenzi.:|x2
2
Mwe gutinya! Yes’ ubwe ni We Waneshej’ urupfu n’ ibyaha Mwirinde, mwe guh’ abanzi be Urwitwazo rwo kumutuka.
3
Yemw’ ababyaw’ ubwa kabiri, Yesu ni We mukunzi wacu; Ni We nzira y’ abamukunda; Ni We mukuru w’ ubugingo.
4
Yemw’ abacunguwe na Yesu Mugacunguzw’ amaraso ye Yababohoye kwa Satani, Ababohoj’ amaraso ye.
5
Tur’ ishyanga rye yironkeye, Yadukuye ku Musaraba Az’ adushoreye hw iminyago: None, tujye tumunezeza!
6
Ntimugafatanye n’ iby’ isi; Mwemere kozwa n’ amaraso: Mujye mwuzur’ Umwuka Wera Ibyo nibyo bimunezeza.
7
Yemw’ abatura, ntimwihane, Mwe gushavuz’ Umucunguzi! Murabuz’ abandi kwihana; Mukingiran’ Umwuka Wera!
8
Yes’ umugabe w’ ubugingo, Ni we twese dutegereje Ntituzongera gushoberwa Nk’ abatahaw’ Umwuka Wera.
