1
Jye mpisemo Yesu; murutish’ iyi si yose; Andutir’ amafaranga cyangw’ izahabu Jye nkund’ Uwabambwe, murutisha n’ amatungo Andutira n’ amasambu n’ amazu meza.
Gusubiramo
Uwanyimika, nkab’ Umwami w’ ishyanga rinini rite, Nd’ imbata y’ icyaha cyose, sinabikunda Ahubwo niragije Yes’ Umukunzi wanjye: Sinshyita ku biri mw Isi: Yes’ aranyuze!
2
Jye mpisemo Yes’ Umucunguzi wanjy’ unkunda; Andutira no gushimwa n’ ab’ isi bose Umv’ icyo nifuza: sinshaka kumenyekana; Njye nyobok’ Umwami Yesu iminsi yose.
3
Andyohera cyane: nta buki buryoha nka We; Ni mwiza; n’ uw’ igikundiro cyinshi cyane; Ahumura neza kurush’ ibirabyo byose: Nabur’ iki se, mufite, kw andangirije?
