1
Amaraso yose Y’intama n’ ihene Y’ ibitambo by’ Abayuda Nta cy’ atumarira.
2
Ariko wa Mwana W’ Intama w’ Imana Ni We wenyin’ ushobora Kudukiz’ ibyaha.
3
Yabay’ igitambo Kiruta bya bindi; Nta yandi maras’ ariho Yo kutwoz’ ibyaha.
4
Ndambits’ ikiganza Ku mutwe wa Yesu, Mushyizehw’ ibyaha byanjye, Mbyatuye nihannye.
5
Umutwaro wanjye Yarawikoreye, Ari ku Git’ amanitswe, Ari jyew’ azize.
6
Twizeye, dushima Wa Mwana w’ Intama, Kuk’ umuvumo twarimo Wavuyeho rwose.
