1
Ndagushimiye, Mukiza, Urukunda wankunze; Nuk’ umpindur’ umugende W’ amazi y’ ubugingo.
Gusubiramo
Mb’ umugende gusa, Yesu, Wuzuyemw’ imbaraga Z’ agakiza kawe, Mwami, Kabone kuntembamo!
2
Mb’ umugend’ ugez’ amazi Mu mitim’ isaraye, Ibone kunyw’ agakiza K’ ubutumwa bw’ ineza.
3
Mb’ ikibindi cyawe, Yesu: Nuk’ unyoz’ untunganye, Maz’ unyuzuz’ ayo mazi, Ni yo Mwuka w’ Imana.
4
Mb’ umugabo wo guhamya Uburyo wankijije: Waranguze ngo mb’ uwawe, Nuk’ unyuzure rwose.
5
Yesu suk’ Umwuka Wera Mu mutima wanjy’ ubu, Kugira ngo ngez’ amazi Yawe mu basaraye!
