1
Yemwe, nshuti twabanye Kandi twafatanije, Tubasezeyeh’ ubu, Murabeho: Ku Mana.
2
Tugiye gutangira Urugendo runini: Mujye mudusabira, Iman’ ibane natwe.
3
Noneho, mwa nshuti mwe, Turashaka kugenda Ngo tujyane na Yesu, Hamwe n’ Uwiteka, Se.
4
Ariko ntitwihebye Kubw’ inzira ducamo: Tuzi ko twarushyize Mu maboko y’ Imana.
5
Murabeho, bagenzi, Abo twafatanije Mu byago no mu byiza Yes’ agendane namwe.
6
Har’ uburuhukiro Bw’ abakijijwe bose Ni dupfa, tuzabayo Ku Witeka mw ijuru.
7
Ahar’ amaso n’ aya Yo kubonana mw isi; Nyamar’ abakijijwe Tuzabana mw ijuru.
8
Murabeho, bagenzi Dusubiy’ i wac’ ubu Nimugende mwizeye, Tubaragij’ Imana.
