Indirimbo ya 304:
HARIHW INSHUTI Y’ ABANA

1

Harihw Inshuti y’ abana Ihoraho mw ijuru, Ibakund’ urukundo Rutagir’ iherezo Nubw’ inshuti zo mw’isi Zaduhararuka, Inshuti yacu, Yesu, Ntiyaduhemukira.

2

Kandi mw ijuru ry’ Imana, Har’ uburuhukiro Bw’ abana bamukunda, Bakambaz’ Imana, Se, Ahw abagenzi bato Bajya basohora; Baruhukir’ iteka Mu mahor’ adashira.

3

Nyir’ urugo rwo mw ijuru N’ Uwatubabarijwe Ahamagar’ abana Ngo binjire muri rwo N’ urugo rwiza cyane Rw’ amahoro masa; Kand’ ibyishimo byaho Birut’ iby’ abo mw isi.

4

Harihw amakamba yera Y’ abana bakijijwe Bazaherwa mw ijuru Na Yesu bakoreye Abamushimishije Bakunz’ izina rye, Azabagororera Ingororano nziza.

5

Harihw indirimbo nziza Y’ abana bakijijwe Bazaririmb’ iteka, Basohoye mw ijuru: Ishim’ urukundo Uwabacunguye; Kand’ abayiririmba Ntabwo bazacogora,

6

Hariho n’ imyenda yera Y’ abana bakijijwe N’ impundu z’ ibyishimo N’ inanga z’ izahabu Abakunz’ Umukiza Bazabigabirwa, Tukiriho dukunde Yes’ urukundo rwinshi.

Nashville African Church

Questions & answers

Which hymn book contains “Harihw Inshuti y’ abana” at Nashville African Church?

It is song 304 in Indirimbo zo mu GUSHIMISHA - Kinyarwanda. The lyrics on this page are in Kinyarwanda.

Can I search for a different song from “Harihw Inshuti y’ abana” on Nashville African Church’s website?

Yes. Use the song search on this reader page. Type a number or title, then choose a matching song from the results.

How do I return from “Harihw Inshuti y’ abana” to the Nashville African Church song list?

Choose “Back to songs list” in the song navigation to see all the hymns in Indirimbo zo mu GUSHIMISHA - Kinyarwanda.

Can I read “Harihw Inshuti y’ abana” on my phone through Nashville African Church’s hymn library?

Yes. The lyrics for “Harihw Inshuti y’ abana” are presented in a responsive reading layout. Use Previous song and Next song where available.