1
Mwa bari mw’ isi yose mwe, Nimuhimbaz’ Uwiteka, Muhore mumukorera, Kukw’ ibyo bidukwiriye.
2
Mumenye yuk’ Uwiteka Ari we watwiremeye; Turi n’ intama aragira Tur’ izo mu mukumbi we.
3
Mwinjire mu marembo ye, Mugere no mu rugo rwe, Muhore mumusingiza, Muhimbaze n’ izina rye.
4
Umwam’ Imana ni mwiza Imbabazi n’ ubuntu bye Iteka bizahoraho; Mwese mushim’ izina rye.
