1
Imins’ irahita vuba, Irahita yihuta Ukw ihita, benshi bapfa Batameny’ Umukiza Hari twakora: Tugikoran’ umwete: Dutabar’ ubu vuba, Imins’ itarashira.
Gusubiramo
Irashira, irashira! Dor’ iminsi irashira! Dutabar’ ubu twese, Twe gukererwa dutyo!
2
None, bib’ imbuto nziza Mu mitima y’ abantu; Hanagura n’ amarira Y’ abanyamibabaro Renger’ abapfakazi, Kand’ ubyuts’ abaguye, Uhumure n’ impumyi, Ibiseb’ ubivure.
3
Iby’ uzabishobor’ ute? Ntibizakunanira, Nib’ ufit’ Umwuka Wera N’ urukundo rw’ Imana: Ibiduh’ itimanye, Tubishatse byukuri Tuyisengan’ umwete, Dukor’ iby’ imbabazi.
4
Icy’ Umwami Yes’ ashaka N’ ukugendana natwe, Ngo yikiriz’ abarushye Bamutey’ umugongo Kandi yaravuz’ ati: Uzanyizera wese Azabwir’ imisozi Ngo nitabwe mu nyanja.
5
We gutiny’ ibir’ imbere: Yes’ azagushoboza Umuh’ umutima wawe, Awutegeke rwose! Isi yubahe Yesu! Yadutsindiy’ urupfu N’ abadayimoni bose Ubu ni We dufite.
6
Sigaho kwizera guke: Na wa wundi yakizwa! Wibuke ko Paulo na we Yar’ umwanzi w’ ibyiza; Yamufash’ atunguwe, Yemera gukizw’ ubwo, Ab’ intumwa ya Yesu, Yamamaz’ ubuntu bwe.
7
Cyo n’ ubu, mugende mwese, Muri kumwe na Yesu; Mubamwerek’ abakize, Bos’ abazabyemera Kandi mwe gucogora Cyangwa se kunanirwa, Mutarabasohoza Ku Mukiz’ ubifuza.
