1
Bene data mwe mwese, Nimuze dufatanye Ibi byago tubonye Tubisangire.
Gusubiramo
Kubakunzi b’ Imana , Amahoro n’ibyago Byose birafatanya Kuzan’ ibyiza.
2
Iyi nshuti ya twese None yadukuwemo Yadufashaga cyane: Niy’ ituriza.
3
Twibuk’ imihati ye N’ uko yakiranutse No kwitanga kwe kose No gutinyuka.
4
Twese yatugiriye Umumaro w’ ukuri, Kandi yatuyoboye Mu byo gukizwa.
5
Twagira ngw azab’ ino Imyaka myinshi cyane, Ariko kuva mw isi Kwari kugeze.
6
Imigambi y’ Imana Si nk’ Ibyo twibwiraga Non’ ubw’ ibitegetse, Turabyemeye!
