1
Yesu Kristo yarazutse: Twese tumushime: Haleluya! Uyu munsi, tunezerwe, Twese tumushime: Haleluya! Kera ku Musaraba, Ni ho Yesu yatubabarijwe, Ngw ab’ impongano y’ ibyaha byacu: Haleluya, reka tumuhimbaze!
2
Yes’ Umwami wo mw’ ijuru, Twese tumushime: Haleluya! Kukw ar’ umukiza w’abo mw’isi, Yarabambw’arahambwa! Ajya n’i kuzimu mu bapfuye Maz’arabinesh’ava mu rupfu! Haleluya, reka tumuhimbaze!
3
Ibyo yababajwe byose, Umukiza wac’ abishimirwe! Ni byo byonyine byatumye Tugir’ ubugingo budashira None, yimye mw ijuru, Ahw abamaraika baririmba, Tumusingizanye na bo, tuti: Haleluya, reka tumuhimbaze.
