1
Umukiza wac’ ubwo yavukaga, Nta cumbi yabonye, keretse mu nka Nubwo bamuhej’ i Betelehemu, Twe kumwim’ icumbi: twe, tumwakire!
2
Marayika yaj’ asang’ abungeri; Izo nkuru nziz’ azibabariye, Bagend’ uwo mwanya kumusingiza Natwe twe gutinda, tumusingize.
3
Na ba banyabweng’ aho baboneye Ya nyenyer’ irang’ Umwami Krisito Bamusanze vuba, ihayobora, Bamutur’ ibyiza bamuzaniye.
4
Ko nd’ umwana muto, namutur’ iki? Simfit’ izahabu nk’ abanyabwenge, Nta n’ intama mfite, nka ba bungeri Mfite kimwe gusa: muh’ umutima!
