1
Yemwe, bungeri ba kera, Mutubwir’ ibya Yesu, Ibyo mwabonye rya joro, Igihe yavukaga.
Gusubiramo
Shimwa, Rurema! Shimwa, Rurema, Shimwa, Rurema, shimwa! Wow’ usumba byose Shimwa Rurema!Shimwa, Rurema! Shimwa, Rurema, shimwa! Amahor’ abe mw isi!
2
Twar’ aho turaririye Umukumbi n’ ijoro Maze, tugubwa gitumo N’ urangurur’ aty’ ati:
3
Marayik’ aratubwira, At’ i Betelehemu Habavukiy’ Umukiza: Ni We Mwami Krisito!
4
Uwo mwanya, haz’ umutwe W’ ingabo zo mw ijuru, Zigoswe n’ umucyo mwinshi; Zirasingiza ziti:
5
Natwe turahaguruka, Tujy’ i Betelehemu, Dusangayo rwa Ruhinja, Ni ko kurushima, ngo:
6
Bungeri turabashimye; Byose turabyumyise Tujye kumusanga natwe, Tumusingize tuti:
