1
Abungeri barindaga Intama n’ ijoro, Marayik’ abiyereka Mu cyubahiro cye.
2
Babony’ icyo cyubahiro, Baterwa n’ ubwoba, Marayik’ arababwira Ati: Muhumure!
3
Nimwumv’ ubu, mbazaniye Inkuru y’ ibyiza: Mu rurembo rwa Dawidi, Havuts’ Umukiza.
4
Ndabah’ iki kimenyetso; Nuko, murabona: Baryamish’ uruhinja Mu muvure w’ inka.
5
Amaze kubivug’ atyo, Habonek’ umutwe W’abamarayika benshi, Bahimbaza bati:
6
Nukw’ icyubahiro kibe Ku Mana mw’ ijuru, Kand’ ab’ ikunda bo mw’ isi Bahabw’ amahoro.
