1
Kubana na Yesu Iteka mw’ ijuru Biduter’ umunezero, Bikatwishimisha Mw’ isi nd’ umushyitsi: Sinzayihoramo; Ahubwo ndi mu rugendo Runjyana mw ijuru.
2
Urugo rw’ Imana Ajy’ arunyereka, Ndurora runyegereye, Arumpishuriye; Bituma nifuza Cyane kugerayo: Ni ho mwandu w’ ab’ Imana, Yerusalenu nshya.
3
Paulo yaravuze, Ati: Tuzabana Iteka ryose n’ Imana; Ni ko tubisoma Iryo sezerano, Urinsohoreze, Tubane no mur’ iyi si, Uhor’ undengera.
4
N’ ugenz’ utyo, Mwami, Umwuka n’ uhera, Urupfu ruzanyinjiza Aho batagipfa: Ni ho nzakumenya, Nkuk’ unzi, Mukiza, Niratir’ imbere yawe Ko tuzahorana.
