1
Har’ uwitwa Danyeli: yar’ intwari pe! Ntiyakangwaga n’abanz’ asenga Imana ye.
Gusubiramo
Tinyuka, mugenzi ba nka Danyeli! Itange ku Mwami wawe, ntumwihakane.
2
Ub’ intwari ya Yesu niy’ ukuri kwe Bakubare no mu mutwe wa Danyel’uwo!
3
Bamwe bo mu ntore ze baraneshejwe Kuko batihaze rwose nka Danyel’ uwo!
4
Dor’ Umwanzi Satan’ agaby’ ingabo ze! Ziraneshwa zihuye na ba Danyel’ uwo!
5
Nuko rer’ ushikame kand’ utambuke! Umv’ impundu ziravuza ba Danyel’uwo.
