1
Amahoro Yesu—Ah’ abantu be Ntagir’ akagero, —Ntarondoreka; Ajy’ ahumuriza—Abayafite; N’ utayata, ntabwo—Wayakurwaho.
Gusubiramo
Wiringir’ Imana: —Uyiringira Ntabur’ amahoro—Mez’ adashira.
2
Abo Yes’ arindish’—Amaboko ye Nta mubish’ ubasha—Kubageraho; Nta magany’ abasha—Guhagarika Imitim’ irindwa—N’ Umucunguzi.
3
Ibyishimo byose—N’ ibyago byacu Biva mu rukundo—Rw’ Umwam’ Imana We gushidikanya; —Jy’ uyiringira; Ntiyahemukira—Uyizer’ atyo.
