Indirimbo ya 165:
HOZANA, SINGIZWA

1

Hozana, singizwa, Yesu, Mukiza mwiza: Watumenyesheje Urukundo rw’ Uwiteka. Usingizwe, Mwami: Wavuye mw ijuru, Uzanir’ ab’ isi |:Agakiza keza.:|x2

2

Hozana, singizwa, Muvunyi w’ ubugingo; Imitim’ ishime Iryo zina ryawe ryiza. None turirimbe Izi ndirimbo nshya, Ngw abana b’ Imana |:Banezerwe bose.:|x2

3

Hozana, singizwa, wowe, Nshuti y’ abantu Uwihanganye wese Ntabwo wanga kumwakira Wowe, Mwami mwiza, Waje kutwigisha No kutumenyesha |:Uk’ ukiranuka.:|x2

4

Hozana, singizwa, Yesu, Mukiza wacu; Wemeye kwitanga Kubw’ ibicumuro byacu, Wicisha bugufi, Maz’ upfira bose, Kugira ngw abawe: |:Babon’ ubugingo.:|x2

Nashville African Church

Questions & answers

Which hymn book contains “Hozana, singizwa” at Nashville African Church?

It is song 165 in Indirimbo zo mu GUSHIMISHA - Kinyarwanda. The lyrics on this page are in Kinyarwanda.

Can I search for a different song from “Hozana, singizwa” on Nashville African Church’s website?

Yes. Use the song search on this reader page. Type a number or title, then choose a matching song from the results.

How do I return from “Hozana, singizwa” to the Nashville African Church song list?

Choose “Back to songs list” in the song navigation to see all the hymns in Indirimbo zo mu GUSHIMISHA - Kinyarwanda.

Can I read “Hozana, singizwa” on my phone through Nashville African Church’s hymn library?

Yes. The lyrics for “Hozana, singizwa” are presented in a responsive reading layout. Use Previous song and Next song where available.