1
Yes’ arush’ abandi bose—Kudukunda; Arush’ ukw abavandimwe—Bakundana Nahw izindi nshuti zacu Zaduhararuka zose, Yesu ntabw’ ahemukira—Ab’ akunda.
2
N’ iki gihesh’ ubugingo—Budashira? S’ ukumenya Yesu wacu—Udukunda? Twarazimiye nk’ intama Yes’ aradushakashaka, Atubony’ atwinjiz’ ubwo—Mu rugo rwe.
3
Tumumenye kw ar’ inshuti—Yishimira Kuduh’ imigisha yose—N’ imbabazi Imitima yac’ ikunda Kumvir’ iyi Nshuti yacu No kumwizigira cyane—Tudatinya.
4
Kand’ ibyaha byacu byari—Bikabije: Yes’ aterwa n’ urukundo—Kudupfira: Ni byo bituneshereza; Ni byo biturind’ ibibi, Tukayoboka yanzira—Iger’ i We.
