1
Mukiza Yesu, ntabara, Kukw abantu babiri Bari mu mutima wanjye, Umw’ akund’und’agoma.
Gusubiramo
Ndengera! Ndengera! Mwami wanjye, ndengera!
2
Umwe ni we Mwuka wawe Unyiringiz’ijuru; Und’ahor anyoshya nabi, Ashaka kunshumuza.
3
Mwami, sinkor’ ibyo nkunda, Nubwo mpora mbyifuza Ibibi byo ndabikora, Nubw’iteka njya mbyanga.
4
Murokoz’ umucyo wawe Umurikire neza, Ngo wa muntu mubi nanga Atamperana rwose.
5
Iyo nirwanya ntyo, Mwami, Nta mahoro mba mfite Ndagukunda, ndagushaka! Mfasha, nesh’ uwo mubi!
6
Kiz’ imbata yaw’ irushywa, Ihor’ ikuganyira; Umpe n’ ububasha bwawe Ngo njye nsinda Satani.
7
Ndashak’ uburuhukiro Mu bwami bwawe bwiza; Mfasha ngo wa wundi nanga Atambuza kujyayo.
