Indirimbo ya 132:
NSIZ’ UBUBATA N’ UMWIJIMA

1

Nsiz’ ububata n’ umwijima, Ndaje, Yesu; ndaje, Yesu Mbony’ umudendezo n’ umucyo: Yesu, ndakwitabye! Nsiz’ubutindi n’ uburema, Mbony’ ubukire n’ intege nyinshi Mvuye mu byah’ urankijije: Yesu, ndakwitabye!

2

Mvuye mu byago n’ ibihendo, Ndaje, Yesu; ndaje, Yesu, Mbony’ indamu mu rupfu rwawe, Yesu ndakwitabye! Mvuyemw intimba n’ amarira, Ngeze mu byishimo. bidashira Nshizemw induru, mpaw’ impundu: Yesu, ndakwitabye!

3

Nsiz’ amahane n’ ubwigenge, Ndaje, Yesu; ndaje, Yesu Ngeze ku kwemer’ iby’ukunda, Yesu, ndakwitabye! Ntay’ ibyanjye, nguhungiyeho; Mvuye mu bwihebe, nd’ amahoro: Ntaye Satani, ngo mb’ uwawe: Yesu, ndakwitabye!

4

Nsize gutiny’ urupfu n’ imva, Ndaje, Yesu; ndaje, Yesu Mbony’ umutim’ ushyitse mu nda, Yesu, ndakwitabye! Nkuwe mu kanwa k’ inyamaswa, Ntashye mu rugo rw’ intama zawe! Mpere none, nkugandukire: Yesu, ndakwitabye!

Nashville African Church

Questions & answers

Which hymn book contains “Nsiz’ ububata n’ umwijima” at Nashville African Church?

It is song 132 in Indirimbo zo mu GUSHIMISHA - Kinyarwanda. The lyrics on this page are in Kinyarwanda.

Can I search for a different song from “Nsiz’ ububata n’ umwijima” on Nashville African Church’s website?

Yes. Use the song search on this reader page. Type a number or title, then choose a matching song from the results.

How do I return from “Nsiz’ ububata n’ umwijima” to the Nashville African Church song list?

Choose “Back to songs list” in the song navigation to see all the hymns in Indirimbo zo mu GUSHIMISHA - Kinyarwanda.

Can I read “Nsiz’ ububata n’ umwijima” on my phone through Nashville African Church’s hymn library?

Yes. The lyrics for “Nsiz’ ububata n’ umwijima” are presented in a responsive reading layout. Use Previous song and Next song where available.