1
Tunezerewe k’ Umukiza yaje Yadupfiriye twese, maz’ arazuka.
Gusubiramo
Turirimbir’ Umukiza ko yadupfiriye! Haleluya, tunezerwe kuko yazutse!
2
Tunezerewe kw’ ar’ umucyo w’ isi; Ni we weyuy’ umwijima twahozemo.
3
Tunezerewe kw’ amaraso yeza; Yaduhay’ agakiza; turacunguwe.
4
Tunezerewe ko twarihiriwe, Ubw’ Uwera yapfirag’ abanyabyaha.
5
Tunezerewe k’ Umukiz’ ariho; Ni we Mwana w’ intama watsinz’ urupfu.
6
Tunezerewe kw’ ari mw’ ijur’ ubu; N’ Umuvugire wacu ku Mana yera.
7
Tunezerewe k’ Umukiza wacu Azaz’ atujyan’ atugeze mw’ ijuru.
