1
Nkomeze njye niringira Amaraso y’ Umukiza Nta wundi nshaka Kwigana Keretse Yesu wenyine.
Gusubiramo
Nikomeze ku Rutare, Nahw ahandi n’ umusenyi, Nahw ahandi n’ umusenyi.
2
Iyo ngoswe n’ umwijima, Niringir’ ubwo buntu bwe Mu byago no mu makuba, Ntagir’ ubw’ anzibukira.
3
Ntunganywa n’ amaraso ye Na ya masezerano ye Naho napfush’ ibyo mfite, Ni we musa niringira.
4
Maz’ icyo gih’azazira, Azasanga mwiteguye, Nambaye gukiranuka; Nta nenge nzaba ngifite.
