1
Nzaririmb’ igitangaza Yes’ Umwami yakoze; Ko yavuy’ i We mw ijuru Ngw amfir’ i Gologota.
Gusubiramo
Nzaririmb’ igitangaza Yes’ Umwami yakoze: Ndi kumwe n’ abo mw ijuru Imbere ya ya ntebe.
2
Nari nzimiye nk’ intama Maze Yes’ arambona; Nukw anshyira ku bitugu, Ansubiza mu nzira.
3
Nar’ impumyi, mfit’ ubwoba Nshits’ intege, mbabaye, Njanjaguritse, nihebye, Maze Yes’ arankiza.
4
Ndacyabon’ ibimbabaza; Haracyar’ ibindushya; Nyamar’ ubwo turi kumwe, Nzi yuko nta cyo nzaba.
5
Azanyuza no mu rupfu, Nambuke na rwa Ruzi; Maze, ni mfata hakurya, Nzasangay’ abo nkunda.
