Indirimbo ya 107:
MENYESH’ IBYA YESU BYOSE

AH 82 · CH 534 · Eb
Indirimbo 107: original sol-fa notation and tune/key, page 117

1

Menyesh’ ibya Yesu byose, Maz’ ubinyandikemo; Mbwir’ ibye by’ ingenzi byose, Nezezwa no kubyumva. Mbwir’ ukw’ abamarayika baririmbye yavutse, Ngw’ Icyubahiro ku Mana, Amahoro abe mu b’ isi.

Gusubiramo

Menyesh’ ibya Yesu byose, Maz’ ubinyandikemo. Mbwir’ ibye by’ ingenzi byose, Nezezwa no kubyumva.

2

Mbwira n’ ibyo mu butayu, N’ iminsi yahamaze; N’ uburyo yageragejwe, Agatsind’ ibishuko; Mbwira n’ iby’ imirimo ye, Vug’ uko yababajwe; Agahemurwa bamwanze, Agahinyurwa nk’ impabe.

3

Mbwir’ iby’ umusaraba we, Uwo bamubambyeho, Mbwira n’ aho bamuhambye, Mbwira n’ uko yazutse, N’ urukundo ruhebuje, Ntacyo narugeraho. Dore, ndababaye, mbwira iby’ urukundo rwancunguye.

Ibanza ry’igitabo

IBIBANZA
Kwigishiriza mu ndirimbo, iyo biyobowe n’Umwuka Wera
bigir’imbaraga nyinshi ndetse n’ingaruka nziza yo kuzana
abantu kuri Yesu Kristo.
Iki gitabo kirimo indirimbo zatoranirijwe abizera b’Abadiventisiti
b’Umusi wa Karindwi, ngo bajye bahimbaza Imana mu
materaniro yose yo gusenga, haba imuhira mu ngo zabo, no
mu nsengero, cyangwa se mu materaniro makuru, n’ahandi
hose bateraniye bahimbaza Umuremyi.
Izi ndirimbo ziri mu ndimi nyinshi kandi ziririmbwa mu turere
twinshi two kw’isi. Twifurije umugisha umuntu wese
uharanira kuzigan’umwete ngo abone uko ajya afatanya
n’abavandimwe be mu Mwami Yesu guhimbaza Imana Data
wa twese uri mw’ Ijuru.
Izi ndirimbo zikwiriye guhabwa umwanya uhagije wo
kuziririmba mu nsengero, kugira ngo zisabanye abizera
n’Imana mu gihe baje kuyiramya.
Mu ndongozi y’Itorero p. 90, haravuga ngo:”Indirimbo zigira
imbaraga ikomeye kandi zigatera umunezero. Ariko uwo
mugabane w’amasengesho ntituwukoresha nk’uko bikwiriye.
Ibihe byinshi abaririmba baririmbana ubwira ntacyo bitayeho
cyangwa bakaririmbishwa n’ibindi bagamije kugeraho; maze
indirimbo zigatakaza uburyohe bwazo bazihimbanye bwo
gukangura ibitekerezo by’abantu baje mw’iteraniro. Indirimbo
zikwiriye kunyur’imitima yacu kandi zikatwongeramo imbaraga.
Dukwiriye kurangurura amajwi yacu tugasingiza Imana,
tuyisengera mu ndirimbo. (Testimonies Vol. 4 p. 71). Uko
byashoboka kose Abizera bose bakwiriye gufataniriza hamwe
gusingiriza Imana mu ndirimbo. ( Testimonies Vol. 4 p. 143, 144).
Indirimbo zashyiriweho umugambi wera wo guhindura
ibitekerezo by’ abantu ngo bibe byiza ku rwego rwo hejuru
kandi zashyiriweho kwivugurura mu masengesho no gusingiz’
Imana. (Patriarchs and prophets p. 594). Yesu yifatanije
n’ingabo z’ijuru binyuze mu ndirimbo. ( Desire of Ages p. 73).
Indirimbo ni kimwe mu byerekana umwete tugira wo gukunda
Imana na Yesu. Indirimbo nziza ntizinezeza gusa, ahubwo
zongera ubwenge, zikarema imico myiza mu muntu. Ibihe
byinshi ndirimbo z’idini Imana irazikoresha kugira ngo igere
mu mitima y’abanyabyaha no kubararikira kwakira Yesu.
Abaziririmba bose tubifuriza ko zibaha kubonez’ ubukristo
bwabo ngo zikundishe n’abandi benshi ubutumwa bwiza bo
mu bihugu byose ziririmbwamo.
RWANDA UNION MISSION

Nashville African Church

Questions & answers

Which hymn book contains “Menyesh’ Ibya Yesu Byose” at Nashville African Church?

It is song 107 in Indirimbo zo mu GUHIMBAZA ABADIVE. The lyrics on this page are in Kinyarwanda.

Can I search for a different song from “Menyesh’ Ibya Yesu Byose” on Nashville African Church’s website?

Yes. Use the song search on this reader page. Type a number or title, then choose a matching song from the results.

How do I return from “Menyesh’ Ibya Yesu Byose” to the Nashville African Church song list?

Choose “Back to songs list” in the song navigation to see all the hymns in Indirimbo zo mu GUHIMBAZA ABADIVE.

Can I read “Menyesh’ Ibya Yesu Byose” on my phone through Nashville African Church’s hymn library?

Yes. The lyrics for “Menyesh’ Ibya Yesu Byose” are presented in a responsive reading layout. Use Previous song and Next song where available.