1
Nshut’ iby’ ushidikanyamo Ubishyir’ Umwami Yesu. Uwizer’ Umwami Yesu Nta bw’ azakorwa n’ isoni.
Gusubiramo
Ndakwizeye, ndakwizeye, Ndakwizeye, Mwami Yesu. Ndakwizeye, ndakwizeye, Nizey’ iryo jambo ryawe.
2
Wihan’ ibyo byaha byawe, Wezwe no mu maraso ye. Kand’ arakwambik’ ukuri Kugez’ ubw’ azakujyana.
3
Imiruho yawe yose, Uyerek’ Umwami Yesu. Naho waca mu gicucu Nta bwo Yesu yakureka.
4
Kand’ umunezero wawe Umenyekane kwa Yesu. Ni we Mwami muri byose Niw’ uzaguh’ umugisha.
5
Wiyegurir’ Umukiza, Muh’ ubwenge n’ umutima, Kukw ashaka gutunganya Ubugingo bwawe bwose.
