Indirimbo ya 67:
BA BAKOBWA CUMI BITEGUYE KUJYA GUSANGANIRA WA MUKWE

1

Ba bakobwa cumi biteguye Kujya gusanganira wa mukwe Bari bajyany’ amatara yabo, Ngw abamurikire mu mwijima. Abatanu bar’ abanyabwenge, Bujuj’ amavuta mu mperezo, Nahw abandi batanu b’ abapfu mu mperezo zabo hari humye.

2

Hanyuma yah’ umukw’ aratinda Nuko bose barahunikira. Bigeze mu gihe cy’ igicuku, Habah’ urusaku bat’ araje! Bumv’ irindi jwi rivuga riti: Mwihute kumusanganira. Ba bakobwa bose bitegura Gutunganya ya matara yabo.

3

Ba bapfu batangira kuvuga bati Kw amatara yac’ ataka! Bati: Nyamuneka, nshuti zacu, Nimuduhe ku mavuta yanyu. Na bo bati: Ntabwo yadukwira, Nimugende mujye kwigurira. Bafat’ inzir’ ubwo baragenda Bajya gushak’ aho bagurira.

4

Uwo mwanya bamaze kuv’ aho, Umukw’ aherakw arasohora. Ba bakobwa bar’ abanyabwenge Binjirana n’ umukwe mu bukwe. Ba bapfu baza bavuga bati: Data-buja we, dukingurire. Arabasubiz’ ati: Simbazi. aherakw arabakingirana.

5

Nta bwo tuz’ umunsi cyangw’ igihe, Tube maso n’ amatara yacu. Yes' ashobora kutwuzuriza. Amavuta mu mitima yacu. Mwene Data, wumv’ izi nyigisho Zituruka k’ Umukiza wacu. Ukwiriye kwitegura kumusanganir’ ubw’ agaruka.

Nashville African Church

Questions & answers

Which hymn book contains “Ba bakobwa cumi biteguye Kujya gusanganira wa mukwe” at Nashville African Church?

It is song 67 in Indirimbo zo mu AGAKIZA - Kinyarwanda. The lyrics on this page are in Kinyarwanda.

Can I search for a different song from “Ba bakobwa cumi biteguye Kujya gusanganira wa mukwe” on Nashville African Church’s website?

Yes. Use the song search on this reader page. Type a number or title, then choose a matching song from the results.

How do I return from “Ba bakobwa cumi biteguye Kujya gusanganira wa mukwe” to the Nashville African Church song list?

Choose “Back to songs list” in the song navigation to see all the hymns in Indirimbo zo mu AGAKIZA - Kinyarwanda.

Can I read “Ba bakobwa cumi biteguye Kujya gusanganira wa mukwe” on my phone through Nashville African Church’s hymn library?

Yes. The lyrics for “Ba bakobwa cumi biteguye Kujya gusanganira wa mukwe” are presented in a responsive reading layout. Use Previous song and Next song where available.