Indirimbo ya 40:
IYO NDEBESHEJ’ UKWIZERA

1

Iyo ndebeshej’ ukwizera, Nezererw’ Umukiza wanjye, Mbon’ ubutunzi bwinshi cyane, Bufitwe na Dat’ Uhoraho. Haleluya, ndanezerewe, Kukw anyobor’ iminsi yose, Iyo mfit’ intege nke cyane, Ambumbatiz’amaboko ye.

2

Noneho nta bwo nkir’ indushyi, Kuko nujujw’ umunezero. Urukundo rwe n’imbabazi, Bitum’ anyumv’ iyo musabye. Haleluya, kukw ambeshaho. Non’ ubu nguwe neza rwose. Niba naw’ ushak’ amahoro, Umwugururir’ umutima.

3

Ubwo nari nkiri mu byaha, Nari nuzuy’ umubabaro. Non’ ubu nta gushidikanya, Nta teka nzacirwah’ ukundi. Haleluya, amp’ imbaraga Zo gutsind’ ibigerageza. Ndanezerewe mu mutima, Ndindwa n’ Iman’ iminsi yose.

4

Umubabaro no gusekwa, Byose ni ko byabay’ ubusa. Kuko njya mpozwa n’ Umukiza, Kandi mbumbatirwa na Data. Haleluya, Mukiza wanjye Ni wow’ untunga kubw’ ubuntu. Naho nab’ umunyantege nke, Nizeye k’ uzamp’ imbaraga.

Nashville African Church

Questions & answers

Which hymn book contains “iyo ndebeshej’ ukwizera” at Nashville African Church?

It is song 40 in Indirimbo zo mu AGAKIZA - Kinyarwanda. The lyrics on this page are in Kinyarwanda.

Can I search for a different song from “iyo ndebeshej’ ukwizera” on Nashville African Church’s website?

Yes. Use the song search on this reader page. Type a number or title, then choose a matching song from the results.

How do I return from “iyo ndebeshej’ ukwizera” to the Nashville African Church song list?

Choose “Back to songs list” in the song navigation to see all the hymns in Indirimbo zo mu AGAKIZA - Kinyarwanda.

Can I read “iyo ndebeshej’ ukwizera” on my phone through Nashville African Church’s hymn library?

Yes. The lyrics for “iyo ndebeshej’ ukwizera” are presented in a responsive reading layout. Use Previous song and Next song where available.